ebook img

Page 1 Guhishura Umutima w'lmana. Yewe mwana w'umuntu we, yakweretse ikiza icyo ari cyo PDF

78 Pages·2015·0.78 MB·Swahili
by  
Save to my drive
Quick download
Download
Most books are stored in the elastic cloud where traffic is expensive. For this reason, we have a limit on daily download.

Preview Page 1 Guhishura Umutima w'lmana. Yewe mwana w'umuntu we, yakweretse ikiza icyo ari cyo

Guha abayobozi ubushobozi kugira ngo umubiri wa Kristo ube wubakitse. Abahanuzi Bato: Guhishura Umutima w’Imana. John E. Gore ———————————————————————— Iki gitabo cyavanywe mu Cyongereza gihindurwa mu Kinyarwanda na Pasiteri Nicodème BASEBYA Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse ikiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi. Mika 6:8 1 Abahanuzi Bato: Guhishura Umutima w’Imana Copyright ©2009, John E. Gore Uburenganzira bw’umwanditsi. Nta gice na gito cy’iki gitabo kigomba kwandukurwa, guhindurwa mu zindi ndimi cyangwa gutangazwa m’uburyo ubwo aribwo bwose ntaburenganzira bwanditswe bwatanzwe n’umwanditsi keretse igihe hakoreshejwe interuro nke munyandiko z’ubuhanga cyangwa mu ngingo z’inyandiko z’ibitabo. Imirongo yose iboneka muri iki gitabo yavanywe muri Bibiliya Yera ©2001 Ifoto iboneka kugifuniko k’igitabo. Abana bari imbere y’urusengero rwa PAG. Rusarasi, Intara ya Kirundo mu Burundi. Ifoto y’umwimerere yafashwe na John E. Gore, muri Mata 2008 Ukeneye ibindi bisobanuro, wakwandikira John E. Gore Umuyobozi mukuru wa Leadership Development Ministries kuri www.Idm.org.au Version: Gicurasi 2015 Modified: 24 November 2015 2 Ibirimo 1.Umusogongero ku Bahanuzi Bato 4 Igitabo cy’Amosi 2.Gusasira igitabo cy’Amosi 6 3.Gusobanura ibikubiye m’ubuhanuzi bw’Amosi 11 Igitabo cya Yona 4.Gusasira igitabo cya Yona 30 5.Gusobanura ibikubiye m’ubuhanuzi bwa Yona 32 Igitabo cya Mika 6.Gusasira igitabo cya Mika 39 7.Gusobanura ibikubiye m’ubuhanuzi bwa Mika 41 8.Kwiyerekezaho ubuhanuzi bw’Amosi na Mika muri kino gihe 49 Igitabo cya Habakuki 9.Gusasira igitabo cya Habakuki 56 10.Gusobanura ibikubiye m’ubuhanuzi bwa Habakuki. 58 Igitabo cya Malaki 11.Gusasira igitabo cya Malaki 64 12.Gusobanura ibikubiye m’ubuhanuzi bwa Malaki 66 Bibliography. 78 3 Ibitabo byifashishijwe Umutwe wa 1. Umusogongero ku Bahanuzi Bato Kuki Abahanuzi Bato? Ubwanjye nisanze nkururwa n’ubuhanuzi bw’Abahanuzi Bato (Hoseya na Malaki) kubw’ubutumwa bwabo no kubw’uko ubutumwa burimo burasa ku ntego gusumba ububoneka m’ubuhanuzi bw’Abahanuzi Bakuru (nka Yesaya na Daniyeli). Urugero, Amosi, Yona, Mika, Habakuki na Malaki aribyo bitabo tugiye kurebera hamwe, byose bigizwe n’ibice bikuru 27 mu gihe Abahanuzi bakuru Yesaya, Yeremiya na Ezekiyeli ibitabo byabo hamwe bigizwe n’ibice 166. Ntidukwiye gutekereza ko ubutumwa bw’Abahanuzi Bato bufite agaciro gake ugereranije n’ubutumwa bwo mubitabo by’Abahanuzi Bakuru cyangwa ko budafite ireme rishyitse nk’iryo mu itsinda ry’Abahanuzi Bakuru. Ahubwo ibiri amambu, bimwe mu bice by’ingenzi biboneka mu Isezerano rya Kera tubisanga muri ibi bitabo. Ahubwo byitwa “Ibitabo by’Abahanuzi Bato” hakurikijwe uburebure bwabyo aho gukurikiza ibigize ubutumwa bukubiye muri byo. Itubya mu mvugo y’ubuhanuzi. Kimwe mu bibazo tugomba kuvugaho mbere y’uko tureba dusesengura ibi bitabo ni imyumvire ku “itubya mu mvugo y’ubuhanuzi.” Akenshi abahanuzi bavuze ibintu nkaho byari bigiye kubaho “mugihe gito” nubwo turebye mu mateka dusanga hari ibyagiye bivugwa nyuma bikabaho nyuma y’imyaka amajana. Bimwe mubyavuzwe nk’isenywa ry’Ubwami bw’Amajyaruguru bw’Isirayeli byabaye nyuma y’imyaka mike nyuma y’ubutumwa bw’abahanuzi ariko ibindi byamaze ibinyejana byinshi bitaraba. Urugero, Mika na Yesaya bahanuye ukuza kwa Mesiya wagombaga guturuka m’urubyaro rwa Dawidi, nyamara ibi ntibyasohoye kugeza ku ivuka rya Kristo ryabayeho imyaka igera kuri magana arindwi nyuma y’uko bihanuwe. Bavuze k’ubwami bwa Mesiya bwagombaga kuzana amahoro n’ituze, nyamara ibyo n’ubu turacyabitegereje nk’ibizaba mugihe kizaza ubwo Kristo azaba agarutse. Malaki yahanuye ibyo kuza kwa Yohana Umubatiza nyamara ibi byasoye nyuma y’imyaka igera kuri 400. Iyo Bibiliya ivuga imvugo y’ubuhanuzi busa nubuzasohora “vuba” dukwiye gusobanukirwa ko abahanuzi babonaga ibintu m’uburyo bubiri (uburebure n’ubwaguke) aho kuba m’uburyo butatu (uburebure, ubwaguke, n’ubujyakuzimu). Ibi rimwe na rimwe bikoreshwa mu “mvugo y’ubuhanuzi itubya.” Reka ntange urugero rufatika kuri ibi. Munyandiko cy’Icyongereza nakoresheje ikigereranyo k’umukino wa cricket (soma kiriketi) nshaka gusobanura iki gitekerezo. Ariko uyu mukino ntabwo uzwi muri Afurika keretse mubihugu byakoronejwe n’Ubwongereza nka Zimbabwe, Kenya n”Afurika y’Epfo. Muri uyu mukino wa cricket, igikorwa gikuru kibera mukibuga hagati, akenshi haba hafite ishusho y’uruziga, hanyuma ibyuma bya televiziyo bifata amashusho yerekana uwo mukino biba biri inyuma y’ikibuga. Bitewe n’ubwaguke bw’ikibuga, -nk’urugero ikibuga cya Melbourne gifite metero 173 z’uburebure kuri 148 z’ubugari- ibyuma bifata amashusho bifite ubushobozi bwo gukurura ibiri kure k’uburyo abareba uwo mukino bashobora kubona neza ibiri kubera hagati mukibuga. Kubw’ubu buhanga bukoreshwa mugufata ashusho, ibyo byuma bisa naho bihinduye intera iri hagati y’umukinnyi n’undi k’uburyo ureba umukino abona abakinnyi begeranye mugihe mu by’ukuri hagati yabo hari intera ndende cyane. Ibisa nibi bigaragara no mu mukino w’umupira w’amaguru aho ibyuma bifata amashusho biri k’uruhande rumwe rwa sitade ariko bigashobora kwerekana ibiri kubera k’urundi ruhande rw’ikibuga. Ibyuma bikurura amashusho bisa nibyerekana umukinnyi asa naho ari hejuru y’undi cyangwa yegeranye n’undi nubwo hagati yabo harimo intera ndende. Ibyuma bisa nibigabanije intera hagati y’umukinnyi n’undi hanyuma abakinnyi bagasa naho begeranye nubwo muby’ukuri ntaho bahuriye urebye intera iri hagati yabo mu kibuga. Ubuhanuzi nabwo ni uko buteye. Mugihe umuhanuzi asa nurebera mucyuma gifotora ibiri hafi nibiri kure bisa naho bifatanye kubw’ibyo ibintu byose bikaboneka nkaho bigiye kubaho “vuba”. Ntabwo 4 igihe cyose tubona itandukaniro ritwereka niba ubuhanuzi buzasohora mugihe cya vuba cyangwa mugihe kiri kure cyane. Tugomba kandi kwibuka ko ku Mana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi kandi ko imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe, kubw’ibyo uko Imana ibara ibihe siko twe tubibara. “Ariko bakundwa, iri jambo rimwe ntirikabasobe, yuko ku Mwami Imana umunsi umwe ari nk’imyaka igihumbi, n’imyaka igihumbi ari nk’umunsi umwe.” 2 Petero 3:8 Itondekabihe Ibikurikira biratwereka aho buri muhanuzi abarizwa mu mateka ya Isirayeli.  760 – 750 Mbere y’ivuka rya Yesu. Nubwo Ubwami bw’Amajyaruguru bwa Isirayeli bwari bwishimiye ibihe by’ubukungu bari barimo, Amosi yahanuye ko Imana izabajyana mu bunyage keretse nibemera kwihana.  750 Mbere y’ivuka rya Yesu. Yona yabwirije i Niniwe yari umurwa wigihangange kurusha iyindi mu isi y’icyo gihe.  721 Mbere y’ivuka rya Yesu. Abasiriya bafashe Samaliya (Ubwami bw’Amajyaruguru y’Isirayeli) hanyuma bajyana abantu mu bunyage ubutazigera bagaruka mu gihugu.  701 Mbere y’ivuka rya Yesu. Senakeribu yafashe Yerusalemu ariko Hezekiya arihana hanyuma malayika w’Uwiteka atsinda ingabo za Senakeribu aboneraho kubohoza Yerusalemu.  612 – 605 Mbere y’ivuka rya Yesu. Igihe Habakuki yabonaga ko irimbura rya Nebukadinezari riri hafi, yanditse iki gitabo atubwira “kwishimana Uwiteka” kandi ko “umukiranutsi azabeshwaho no kwizera.”  605 Mbere y’ivuka rya Yesu. Nebukadinezari yateye Yerusalemu hanyuma ajyana itsinda rya mbere ry’imbohe i Babuloni.  597 Mbere y’ivuka rya Yesu. Nebukadinezari yajyanyeho iminyago itsinda rya kabiri i Babuloni.  586 Mbere y’ivuka rya Yesu. Isenywa rya Yerusalemu n’ijyanwa m’ubunyage ry’itsinda rya nyuma i Babuloni.  605 – 538 Mbere y’ivuka rya Yesu. Abayuda bamaze imyaka mirongo irindwi (mu bundi buryo bifite icyo bishushanya) m’ubunyage.  538 Mbere y’ivuka rya Yesu. Itsinda rya mbere ryabajyanywe m’ubunyage rigaruka i Yerusalemu.  520 Mbere y’ivuka rya Yesu. Hagayi na Zekariya batera umwete abantu kurangiza inyubako y’urusengero.  516 Mbere y’ivuka rya Yesu. Urusengero rwatashywe k’umugaragaro.  458 – 430 Mbere y’ivuka rya Yesu. Malaki ahamagarira abantu kongera kwitanga ku Mana. 5 IGITABO CY’AMOSI Umutwe wa 2. Gusasira igitabo cy’Amosi Umuhanuzi. Ntabwo ari byinshi bizwi kuri Amosi kandi nta handi avugwa atari muri iki gitabo. Yaturukaga Tekowa mu bwami bw’amajyepfo y’Ubuyuda ariko ubutumwa bwe yagombaga kubutanga mu bwami bw’amajyaruguru ya Isirayeli. Tekowa yari iherereye kubilometeri cumi na kimwe mu majyepfo ya Yerusalemu, n’ibilometeri cumi n’umunani ugana iburengerazuba bw’Inyanja y’Umunyu no k’ubutumburuke bwa metero zigera ku 2700 hejuru y’inyanja (820 m). Kari akarere katarumbuka k’ibibuye gusa. Iburasirazuba igihugu cyari k’ubutumburuke bwa metero zigera 4000 hejuru y’inyanja (1220 m) aho cyakoraga ku Nyanja y’Umunyu. Mugihe umurongo wa mbere utubwira ko yari umwungeri, ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe ntabwo ryari ijambo risanzwe rikoreshwa mu kuvuga umwungeri. By’umwihariko rivuga ryerekeza k’umuntu wita ku ntama zifite amaguru magufi, zifite mu maso hadasa neza ariko zikaba zitanga umusaruro w’ubwoya bwinshi. Dusomye ibice 7:14 dusangamo ko yari amenyereye ibyo guhinga no gusarura imitini, ariko kubw’uko imitini itera mu karere ka Tekowa kubw’ubutumburuke bwako no kuba ari akarere k’amayaga, ashobora kuba hari ibihe yari yarahavuye akajya ahantu h’ikirere kiza mu kibaya cya Yorodani cyangwa mu mirambi yinkengero za Mediteraniya. Ibi byose bituma bamwe bakeka ko yari umukire. Nubwo bigaragara ko atari yarize amashuri y’ubumenyi busanzwe cyangwa amenyereye kuba uwo mu nzu "y’abanyamaboko" yari umuntu ujijutse kandi ufite ubushobozi. Ikindi tumuziho nuko atari umuhanuzi w’umwuga mbere y’uko Imana imuhamagarira guhanurira ubwami bw’amajyaruguru ya Isirayeli ndetse yivugira ko atakomokaga no mu nzu y’abahanuzi (7:14), ariko nubwo bimeze bityo icyintu k’ingenzi twamenya nuko Imana yamuhaye iyekwa kandi ikamuhamagarira guhanura. Yagombaga kuvuga atari uko ategereje igihembo cyangwa kubw’uko akomoka mu nzu y’abahanuzi ariko ari kubera ko Imana yavuganye nawe ubwe m’uburyo butaziguye. Uku guhura n’Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo byamucanyemo umuriro utari kuboneka mu bundi buryo ubwo aribwo bwose. Ntabwo bwari kumushobokera guceceka kabone naho yahura n’abamurwanya. Amosi ni umwe wo mu bahanuzi ba mbere ba Isirayeri banditse ubuhanuzi bwabo. Itariki Umurongo wa mbere w’iki gitabo utubwira ko Amosi yanditse, "ku ngoma ya Uziya umwami wa Isirayeli, hari hasigaye imyaka ibiri cya gishyitsi cy’isi kikaba." Mugihe Uziya yategetse kuva 783 kugeza 742 na Yerebowamu II kuva 786 kugeza 746 mbere y’ivuka rya Yesu, hariho kwemeranya ko umurimo wa Amosi wakozwe migihe kigufi, bishoboka ko ari mugihe kiri hagati ya 760 na 750 mbere y’ivuka rya Yesu. Ibihe Mu gitabo The Tale of Two Cities cyanditswe na Charles Dickens yatangije umurongo uvuga ngo “cyari igihe kirusha ibindi kuba kiza, igihe kirusha ibindi kuba kibi.’’ Uyu mutwe w’amagambo ni umutwe uteye urujijo usanishije nigihe Amosi ubwe yisanzemo. 6 Ibihe bihebuje kuba byiza. Byari ibihe bihebuje kuba byiza kuko hari ubukungu ndetse n’iby’ubutegetsi byari bitekanye. Ubwami bwa Yerobowamu II bwararambye ariko bugira akamaro (786 -746) mu majyaruguru, naho Uziya (783-742) mu majyepfo yatumye Isirayeri na Yuda banesha abanzi babo ndetse bagura imbago. Abami bombi bashoboye kugaruza igihugu cyose cyari cyarabohojwe kuva mu gihe cy’indunduro y’ubwami bwa Salomo (2 Abami 14:25). Isirayeli na Yuda bari bafite umudendezo bibohoje mu maboko y’ubwami bw’abanyamahanga kandi bari bishimiye ibihe byiza by’amahoro. Kuba igihugu cyari cyagutse kandi gifite amahoro byabahaga kwagura ubucuruzi bwabo n’abandi babakikije kandi bagenzuraga inzira z’ubucuruzi zari mu karere kabo. Ibi byabazaniraga amahōro n’ubukungu. Ubuhanuzi bwa Elisa mugitabo cya kabiri cy’Abami 13:17-19, avuga ko umwami w’Isirayeli azasenya abanzi be byabaye impamo nk’uko ubuhanuzi bwa Yona nabwo bwagenze (2 Abami 14:25). Uku gutekanirwa n’ubukungu byateye ko habaho urwego rw’abantu b’abakire bafite amazu y’ibitabashwa amwe yagenewe igihe cy’itumba n’andi y’igihe cy’izuba, akabamo ibintu by’igiciro byo kwinezeza bimwe bikozwe mu mahembe y’inzovu (3:15). Bishimiraga ibyo kurya byinshi bagafungura indyo iboneye ijyanye no guhitamo kwabo bakarya amasekurume y’intama n’ibimasa bibyibushye, banywaga vino yenganywe ubuhanga kandi imininnye neza. Bacurangaga ibyuma bya muzika ndetse bakishimira indirimbo zihebuje (6:4-7). Iminsi mikuru n’ibirori byari ibintu bimenyerewe ndetse abagore bamaraga igihe cyabo kinini banywa birengeje urugero (4:1). Abantu kandi bari bakabije kuba abanyedini. Iminsi mikuru y’idini yarakurikizwaga neza cyane, ndetse bakoraga ningendo nyobokamana bajya i Beteli, Gilugali na Berisheba (5:5). Bazanaga n’ibitambo by’amatungo, amaturo y’impeke, nay’uko bari amahoro nk’uko byari biteganijwe mu mategeko ya Mose (4:4-5). Bari bafite amateraniro adasanzwe arimo muzika n’indirimbo z’ababaririmbyi ziryoheye amatwi (5:23). Ikigeretse kuri ibi, bari bazi gutanga amafranga yabo n’umutima ukunze ku Mana, kuko batangaga icya cumi nk’uko byategetswe ndetse bagatanga n’andi maturo y’umutima ukunze (4:4-5). Hejuru y’ibi, bari bafite kwiringira nubwo bitari bifite ishingiro rihamye, kuko bibwiraga ko kuva ari ubwoko bwatoranijwe n’Imana, biringiraga ko umunsi umwe izahaguruka igatsinda abanzi babo hanyuma ikabasukaho umugisha, iki gihe cyari kizwi nk’Umunsi w’Uwiteka (5:18). Ibi byatumaga bahangana n’ibihe bizaza badafite ubwoba ahubwo bafite icyizere ko umugisha w’Imana uzabasazwaho mugihe kiri kizaza; ikibabaje nuko iki cyizere kitari gifite urufatiro ruhamye. Ibihe bibi kurusha ibindi. Abayobozi ba Isirayeli n’abakire bashobora kuba baribwiraga ko bari mubihe byiza gusumba ibindi nyamara siko Amosi yabibonaga we nkuwabirebaga m’uburyo bw’Imana, kuri we byari ibihe bikabije kuba bibi. Byari ibihe bikabije kuba bibi kubera ko abakire baryamiraga abakene ndetse ntibabahe ubutabera bubakwiriye mu nkiko. Ukubaha Imana kwabo cyari ikinyuranyo cy’ibyo Imana ibashakaho kubw’ingaruka y’ibi byose hari hagiye kubaho gucirwa urubanza no guhanwa kw’ishyanga ryose. Ibi byagombaga kujyana nisenywa ry’ubwami hanyuma abantu bakajyanwa ho iminyago mu mahanga, ibi rero byashyitse mu mwaka 721 mbere ya Yesu. Ndizera ko umuntu ukurikiranira hafi ibintu yashoboraga kuvuga ko ibi bitazaba akurikije ubutumwa bwari bukubiye m’ubuhanuzi bwa Amosi buhamagarira abantu kwihana. Isirayeli yavuye k’ubutegetsi bwayo bwari bwubashywe buri hejuru ndetse bufite imbaraga igera aho isenywa burundu kumara imyaka igera kuri 30 yose. Nyuma y’urupfu rwa Yerobowamu II mu mwaka wa 753, abandi bami batandatu barimye bakurikirana mugihe k’imyaka 25. Bane muri bo bishwe n’ababasimbuye, umwe yafashwe mpiri mu ntamabara, hanyuma umwe wenyine niwe washoboye gusimburwa n’umwana we m’uburyo bwiza. Hoseya atubwira ko abo bami bari bahawe Isirayeli mu “burakari” babakwa mu “mujinya” (Hoseya 13:11). Igihe ubwami bw’Ashuli bwari burimo kwagura imbibi zabwo Isirayeli ntabwo yari igishoboye kuba yabarwanya kubw’ibyo yarubitswe irasenywa burundu. 7 Incamake y’impamvu y’igihano cya Isirayeli. Amosi 2:7 haduha incamake y’impamvu igihano cy’Imana cyaje ku bantu bayo Isirayeli. “Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka n’inzira y’ubugwaneza. Umwana na se baryamana n’umukobwa umwe bakagayisha izina ryanjye ryera.” Aha hari urutonde rw’ibintu bitatu.  Icya mbere nuko barenganyaga umukene  Icya kabiri nuko bagorekaga urubanza rw’umukiranutsi n’umugwaneza.  Icya gatatu nuko bari baragoretse ukuri kw’idini ya Isirayeli. Tuzasesengura buri ngingo uko tuzakomeza imbere muri izi nyigisho. Umurongo usobanura neza incamake y’ubutumwa bw’Amosi ku bantu ni 5:24, “Ahubwo ureke imanza zitabera zigende nk’amazi, no gukiranuka gukwire hose nk’uruzi rusandaye!” Politike n’iyobokamana Numvise abakristo benshi bashyigikira ko itorero ritagomba kwijandika mu bibazo by’ubutabera mboneza mubano ahubwo ko rigomba kwibanda ku kubwiriza ubutumwa bwiza gusa. Abandi bavuga ko byaba byiza ko tugomba kubabazwa n’imyifatire ya muntu itameze neza mu mibanire ye n’abandi nk’ubusambanyi n’ubusinzi ariko iby’ubutebera mboneza mubano n’iby’abarenganya abandi tukabiharira abanyapolitike. Abo bantu bavuga ko ibibazo nk’ibyo by’abarenganya abandi ari ibibazo bya politike bikaba ntaho bihuriye n’itorero. Igisubizo cyanjye kuri ibyo bibazo ni iki gikurikira, “Niba Imana ihangayikishijwe nabyo natwe dukwiye guhangayika.” Imbere turaza kureba ukuntu twakwerekana ko duhangayikishijwe na bene ibyo byaha, ariko icyo twaba tumenye nuko Imana ihangayikishijwe cyane nibyo byaha. Ibice bibiri bibanza by’igitabo cy’Amosi bitwereka uburyo Imana ihangayikishijwe n’ibyo byaha k’uburyo igomba guhana amoko yanze kubireka. Ntabwo dushobora gusobanukirwa neza umutima w’Imana igihe cyose tutabona ko Imana irakarira abakire n’abakomeye barenganya umukene bakamwima uburenganzira bwe. Umwanya w’ubukungu mu masezerano Imana yagiranye n’abantu bayo. Iyo dusoma ubuhanuzi bw’Amosi tubona ko umuhanuzi ashimangira kuvuga anenga abatunzi n’abafite imbaraga (3:1415; 4:12; 5:11-12; 6:4-7). Ariko kandi dukwiye kubaza ikibazo ngo “ese Amosi yarwanyaga ko abantu baba abatunzi cyangwa icyo yarwanyaga ni uburyo babonagamo ubwo butunzi?” Mu ncamake, ndizera ko Amosi atarwanyaga ko abantu bagira ubutunzi kuko isezerano risezeranya ubukire mugihe cyose abantu bubashye Imana bakagendera neza mu nzira zayo. Icyo Amosi arwanya ni uburyo bwakoreshwaga kugira ngo bagere kuri ubwo butunzi. Barenganyaga abakene bakonona isezerano Imana yari yarahaye Isirayeli. Zirikana mu Isezerano rya Kera Imana yasezeranye guha ubukire Abisirayeli igihe bubashye amategeko yayo.  Gutegekwa kwa Kabiri 28:11-13, “Kandi Uwiteka azakugwiriza ibyiza by’imbuto zo munda yawe, n’iby’iz’amatungo yawe, niby’imyaka yo kubutaka bwawe, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu yuko azaguha. Uwiteka azagukingurira ijuru, ububiko bwe bwiza ngo ajye akuvubira imvura mu bihe byayo, ahe umugisha imirimo ikuva mu maboko yose. Uzaguriza amahanga menshi maze ntuzayaguzaho. Uwiteka uzaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo, uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi, niwumvira amategeko y’Uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsi ukayitondera.” Ibi birasobanutse neza. Ntabwo byerekeza ku migisha yo m’uburyo bw’umwuka ahubwo mu buryo bugaragara harimo n’umugisha wo kugira ubutunzi bw’amafranga.  Gutekekwa kwa 29:5, 9-10, “kandi Uwiteka Imana yawe izagusubiza mu gihugu ba sekuruza banyu bari baragize gakondo ukigire gakondo, kandi izakugirira neza, izakugwiza urute ba sekuruza banyu ubwinshi. Kandi Uwiteka Imana yawe izakugwiriza ibyiza by’ibikuva mu maboko byose, niby’imbuto zo mu nda yawe, niby’iz’amatungo yawe, niby’imyaka yo ku butaka bwawe, kuko Uwiteka azongera 8 kwishimira kukugirira neza nkuko yishimiraga ba sekuruza banyu. Niba uzaba wumviye Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko ye y’uburyo bwose yanditswe muri iki gitabo cy’amategeko, niba uzaba uhindukiriye Uwiteka Imana yawe, uyishakisha umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose.” Ubutunzi ni kimwe mu migisha Imana yasezeraniye abantu bayo igihe cyose bazakomeza kuyumvira.  Yosuwa 1:8 “Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Niho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.” Isezerano Imana yahaye abantu bayo ryari iryo kubaha ihirwe mu bice byose by’ubuzima harimo n’umugisha w’iby’amafranga. Ariko nubwo bimeze bityo hariho ibisabwa kugira ngo iryo hirwe riboneke, abantu bagombaga kuyubaha no kugendera mu nzira zayo zose. Kimwe mu mategeko y’Imana kikaba na kimwe mubyo Isirayeli yasabwaga kubahiriza kugira ngo itunge itunganirwe kwari ukwita ku bakene, abapfakazi, imfubyi n’abimukira (abasuhuke). Zirikana ibi bikurikira:  Kuva 23:9-11, “kandi ntugahate umusuhuke w’umunyamahanga kuko muzi umutima w’umusuhuke, kuko namwe mwari abasuhuke mu gihugu cya Egiputa. 10 Mu mwaka itandatu ujye ubiba ku butaka bwawe usarure imyaka yabwo, 11 ariko kuwa karindwi buruhuka uburaze, kugira ngo abakene bo mu bwoko bwanyu barye kimeza, ibyo basize inyamaswa zo mugasozi zibirye. Uko abe ari ko ujya ugenza uruzabibu rwawe n’urwelayo rwawe.”  Kuva 23:6, “Ntukagoreke urubanza rw’umukene uri muri mwe.”  Abalewi 19:9, 10 “Kandi nimusarura ibisarurwa byo mu gihugu cyanyu, ntimuzasarure inkokora z’imirima yanyu zose, ntimuzatoragure ibisigaye guhumbwa. 10 Ntuzahumbe uruzabibu rwawe, ntuzatoragure imbuto ziruhungukiyemo, ubisigire umukene n’umusuhuke w’umunyamahanga. Ndi Uwiteka Imana yanyu.”  Gutegekwa kwa Kabiri 14:28-29, “Uko imyaka itatu ishize, uzajye ukuraho kimwe mu icumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, ubibike iwanyu. 29 Maze Umulewi kuko adafite umugabane cyangwa gakondo muri mwe, n’umusuhuke w’umunyamahanga n’imfubyi n’umupfakazi bari iwanyu bazaze barye bahage, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.” Aya mategeko ashyizwe mubikorwa yahaga umukene uburyo bwo kubaho afite agaciro. Bowazi aduha urugero rwiza rw’uburyo umutunzi yashoboye gukurikiza amategeko ya Mose afasha umukene kubw’ibyo akagirira umugisha k’Uwiteka, “Rusi umumowabukazi abwira Nawomi ati, ‘Reka njye mu murima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirireho umugisha.’ Aramusubiza ati ‘Genda mukobwa wanjye.’ 3 Aragenda ahumba mu murima akurikiye abasaruzi. Umurima yagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi” (Rusi 2:2-3). Iyi mirongo iratwereka ishusho y’umuryango wakoraga neza; aho abapfakazi n’abatagira kivurira bari bafite uburyo bwo gufashwa bigatuma babaho bafite agaciro ka kimuntu. Mugihe cya Amosi tubona ko iki gitekerezo cyo “kwita ku bakene n’abatagira kirengera” cyari cyarataye agaciro ahubwo abatunzi bagiraga umwete wo kuriganya abakene ndetse “Bifuza kureba abakene birenza umukungugu ku mutwe, bakagoreka n’inzira y’umugwaneza” (2:7). Imana ntabwo irwanya ko abantu baba abatunzi, kuko ntakidasanzwe cy’akarusho muby’umwuka igihe umuntu yaba ari umukene. Ahubwo Imana itewe impungenge n’uburyo tubonamo ubwo butunzi. Yifuza ko dukwiye kugirira impuhwe abakene bari muri twe kandi ko dukwiye kubafata neza tubaha ubutabera nyabwo. Reka mpagarare gato mvuge kuri zimwe mu ngingo zikurikira. Icya mbere nuko Isezerano rya Kera ridashyigikiye communism (soma komunisime) aho abaturage bagira uburenganzira bungana k’ubutunzi bw’igihugu ugasanga bose bafite ubutunzi bungana. Urugero rwa Bowazi na Rusi ruhamya ibi. Icya kabiri nuko Isezerano Rishya ryigisha ko “gukunda amafranga” aricyo kibazo, ko ikibazo atari amafranga ubwayo (1 Timoteyo 6:10). Abantu ntabwo bagomba gukira kugira ngo babe “abakunzi bamafranga.” Nagiye mbana n’abakene benshi nyamara bafite umutima ukururwa n’amafranga cyane. Ibanga ryo kunesha uyu mururumba w’amafranga ni ukugira umutima unyuzwe n’ibyo dufite (Abaheburayo 13:5). Nitunyurwa nibyo dufite ntabwo tuzagira umururumba 9 w’amafranga. Iyi nimwe mu mpamvu zituma gutanga ku Mana ku buryo buhoraho – uburyo Isezerano Rishya rikoresha bungana no gutanga icya cumi – ari ikintu cy’ingenzi cyane; byerekana ko amafranga atakidutegeka kandi mugihe tubikoze neza Imana irushirizaho kuduha umugisha m’uburyo bw’amafranga (2 Abakorinto 9:6-11). Kunyurwa nibyo dufite ntabwo bisobanuye ko tudakwiye gufata ingamba zisobanutse kandi ziboneye zo kwongera ubutunzi bwacu – ndizera ko na Yesu yari guhamya ibi – ahubwo kunyurwa biduha umudendezo utuma tunezererwa ubuzima tubayemo. Nigeze mbona umuntu wabazaga ibibazo kuri televiziyo, abaza umwanditsi w’ibitabo bivuga k’ubutunzi amubaza niba ubutunzi butera kunezerwa. Igisubizo cye cyari kimbitse cyane. Yasubije ko amafranga aduha umudendezo wo gukora icyo dushaka cyose ariko ko byanze bikunze ataduha umunezero. Niba twari tunezerewe mbere y’uko tubona ubutunzi tuzakomeza no kunezerwa igihe tuzaba abatunzi, ariko niba na mbere y’uko tubona amafranga menshi n’ubundi tutari tunezewe ntitwitege ko tuzanezezwa n’uko twagize amafranga menshi. Mbega uburyo ibi ari ukuri! 10

Description:
3 Aragenda ahumba mu murima akurikiye abasaruzi. Umurima yagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi" ishusho
See more

The list of books you might like

Most books are stored in the elastic cloud where traffic is expensive. For this reason, we have a limit on daily download.